Digital Literacy
-
Ikoranabuhanga ryagufasha kubona serivise zitandukanye utavunitse.
- Gusaba akazi unyuze kuri site ya Mifotra
- Kugura umuriro no kwishyura amazi ukoresheje Telefoni cg mudasobwa
- Gukoresha Mokash na servise za Bank kuri telefoni na Mudasobwa
- Kwishyura Ubukode bw’ubutaka no gusaba icyemezo cyo kubaka ukoresheje Telefoni cyangwa Mudasobwa
- Gukoresha imbuga nkoranyambaga
- Gukoresha Momo pay muri service zitandukanye nko kwishyura Minerval
- Kohereza ubutumwa bugufi (sms) ku bantu benshi
- Kureba imiterere y’igihe
- Kureba amakuru no kwivuza ukoresheje telefoni cyangwa mudasobwa
- Kureba icyiciro cy’ubudehe
- Kureba amanota y’ibizamini bya Leta
- Gusakaza Ibukobwa byawe ku mbuga nkoranyambaga
IBISOBANURO KURI IRI SOMO
Waba ufite wibaza byinshi ku binjyanye n’uko ikoranabuhanga ryagufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi? Waba wifuza kubyaza umusaruro ibikoresho utunze nka telefoni cg mudasobwa?
Iri somo rikoze ku buryo bw’urwunge rw’amavideo ( Amajwi n’amashusho ) buragufasha gusubiza ibibazo twavuze haruguru n’ibindi bijyanye no gukorasha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere no kugera kuri byinshi bigufitiye akamaro mu buzima bwa buri munsi.
Amavidewo yose akoze mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi ku buryo bworoshye gusobanukirwa.
Iri somo ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga.
IMPAMYABUMENYI
Ubumenyi ukura muri iri somo bwagufasha muri byinshi wikorera ku giti cyawe cyangwa abanda wafasha ariko igihe waba wifuza kugira impamyabushobozi ku bijyanye n’aya masomo waduhamagara tukakurangira abafatanyabikorwa baguha amasomo y’inyongera ukabasha no kubona impamyabushobozi yemewe ku rwego rw’igihugu ndetse no ku isi yose.
UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE
Nyuma yo gukurikirana neza iri somo uzabasha gukoresha ikoranabuhanga ugere kubyo twandetse mu rutonde rukurikira bitabaye ngombwa ko utakaza umwanya , amafaranga y’ingendo n’izindi ngorane wagiraga usaba serivise zitandukanye. Uzaba ufite ubushobozi bwo:
- Gusaba akazi unyuze kuri site ya Mifotra
- Kugura umuriro no kwishyura amazi ukoresheje Telefoni cg mudasobwa.
- Gukoresha Mokash na servise za Bank kuri telefoni na Mudasobwa
- Kwishyura Ubukode bw’ubutaka no gusaba icyemezo cyo kubaka ukoresheje Telefoni cyangwa Mudasobwa
- Gukoresha imbuga nkoranyambaga
- Gukoresha Momo pay muri service zitandukanye nko kwishyura Minerval
- Kohereza ubutumwa bugufi ku buryo buboneye
- Kureba iteganyagihe Kuri telefoni na mudasobwa
- Gukoresha serivisi za Babyl ukabasha kwivuza utavuye mu rugo
- Kwamamaza ubucuruzi bwawe kuri facebook
- Kureba amanita y’ibizamini bya Leta kuri telefoni na mudasobwa.
- Lectures 1
- Quizzes 1
- Duration 2 hours
- Skill level All levels
- Language Kinyarwanda
- Students 0
- Assessments Yes